Iyi serivisi ifasha abasaba bashaka kwemeza inyandiko n’ibikorwa by’amategeko na noteri wa leta.Usaba ashobora guhitamo serivisi ijyanye n’ibyo ashaka kwemeza.
Iyi serivisi ikubiyemo ibikurikira:
Kwemeza Inyandiko
Iyi serivisi ituma abantu cyangwa ibigo bashobora kwemeza ku mugaragaro inyandiko z’amategeko zabo binyuze kuri noteri. Iyi nzira igaragaza ko inyandiko yakorewe mu buryo bukwiye kandi ifite agaciro k’amategeko, bityo igashobora gukoreshwa mu nzego z’ubuyobozi cyangwa mu nkiko.
Guhamya Umukono
Binyuze muri iyi serivisi, noteri yemeza ko umukono uri ku nyandiko ari uw’ukuri w’uwawushyizeho. Ibi bituma habaho ukuri kandi bikarinda uburiganya mu bikorwa by’amategeko, imari cyangwa ubuyobozi.
Kwemeza ko Inyandiko ari mpamo
Iyi serivisi ituma noteri asuzuma akemeza ko inyandiko ari umwimerere, yuzuye kandi itigeze ihindurwa cyangwa kwiganwa. Ibi bitanga icyizere ko inyandiko ari kopi y’ukuri cyangwa umwimerere ushobora gukoreshwa mu mategeko, ubuyobozi cyangwa imari.
Kwemeza ko Kopi y'Inyandiko ihura niy'umwimerere
Iyi serivisi ituma kopi y’inyandiko ihura neza n’inyandiko y’umwimerere. Noteri agereranya byombi akemeza ko kopi ari ishusho nyayo y’umwimerere.
Gutanga Kopi z’Inyandiko baba bakoze
Iyi serivisi ituma abasaba bashobora kubona kopi zemejwe z’inyandiko zakozwe mbere ya sisitemu ya e-Notary. Izi kopi ziba ari inyandiko zemewe zisimbura umwimerere.
Kwemeza no guhamya inyandiko z'imitungo yimukanwa
Iyi serivisi ijyanye no kwemeza amasezerano y’ubugenwa ajyanye n’imitungo yimukanwa (nk’amafaranga, ibinyabiziga cyangwa ibindi bintu by’umuntu) ndetse no kwemeza inyandiko zihindura cyangwa zisubiramo ayo masezerano. Noteri ashyiraho kashe ku mugaragaro kugira ngo yemeze ubuziranenge bw’amategeko.
Kwemeza no guhamya Inyandiko Zikomatanyije imitungo yimukanwa n'itimukanwa
Iyi serivisi ijyanye no kwemeza inyandiko z’amategeko zigoye zijyanye n’uburenganzira, uburenganzira bwo kwimura cyangwa gutunga umutungo wimukanwa n’utimukanwa nk’ubutaka, inguzanyo, ubukode cyangwa kwimura imitungo. Noteri asuzuma ko inyandiko zujuje ibisabwa n’amategeko.
Ububasha bwo Guhagararira mu Miburanire Rusange
Iyi serivisi ituma umuntu (uhagarariwe) aha ububasha undi muntu (uhagarariye) bwo kumuhagararira mu bikorwa rusange by’amategeko, ubuyobozi, imari cyangwa ibindi bikorwa byihariye nk’uko byemejwe mu nyandiko. Noteri yemeza inyandiko n’uburenganzira bw’impande zombi.
Ububasha bwo Guhagararira ku Mutungo Utimukanwa
Iyi serivisi ituma nyiri umutungo aha ububasha undi muntu bwo kumuhagararira mu bikorwa bijyanye n’imitungo itimukanwa harimo kugurisha ubutaka, kwimura, kubugwatiriza, kubukodesha, kubwandikisha cyangwa ibindi bikorwa bijyanye n’imitungo itimukanwa. Urwego rwa NLA rushinzwe ubutaka rwerekeza kandi rukemeza inyandiko.
Iyi serivisi itunganywa mu minsi 7 y’akazi,igiciro cya serivisi kirahinduka bitewe na dosiye.
Mbere yo gusaba, tegura ibi bikurikira
Buri wese:
✓ Inyandiko igomba kwemezwa – PDF, max 5 MB
Gusa mu bihe bimwe na bimwe:
✓ Inyandiko y’ububasha bwo guhagararira – PDF, ingano ntarengwa 5 MB (ku serivisi z’ububasha bwo guhagararira rusange cyangwa ku mutungo utimukanwa)
✓ Kopi ya pasiporo – PDF, ingano ntarengwa 2 MB (ku banyamahanga batuye mu Rwanda munsi y’amezi 6)
Ibisabwa:
Kugira ngo usabe iyi serivisi, ugomba kuba winjiye muri konti yawe.
Niba udafite konti y’irembo, kanda hano kugira ngo umenye uko wayifungura.
Nomero ya telefoni ikora na/cyangwa aderesi ya imeri
Niryari usaba yabona dosiye yoherejwe kwa noteri?
Nyuma yuko noteri yemeje dosiye y'uwo wafashaga ,azahabwa inyandiko ye yashyizweho umukono na noteri kuri imeri mwashizeho mu gihe waatangaga usabe. Mu gihe atabonye ubutumwa bugufi SMS imubwira aho dosiye ye igeze nyuma y’umunsi amaze kohereza dosiye,waduhamagara kuri 9099 cyangwa ukatwandikira kuri support@irembo.com tukagufasha.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina