Gusaba icyemezo giha agaciro impamyabumenyi zatangiwe mu mahanga - Kaminuza

Iyi serivisi ifasha abantu bize amashuri makuru mu bigo byo mu mahanga gusaba icyemezo cyo kunganyisha impamyabumenyi (Equivalence Certificate) gitangwa n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza(HEC). Ibi bituma impamyabumenyi, dipolome n’impamyabushobozi byakuwe mu mashuri makuru yo mu mahanga byemerwa muri sisitemu y’uburezi yo mu Rwanda.

Iyi serivisi itangwa na Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza(HEC) binyuze ku rubuga rwa IremboGov.

Amakuru y’ingenzi mbere yo gusaba kunganyisha agaciro (equivalence)

  • Abanyarwanda bagomba kuba bafite nomero y’indangamuntu y’u Rwanda, naho abanyamahanga bagomba kuba bafite nomero ya pasiporo.

  • Inyandiko zikurikira ntizemerwa mu gusaba kunganyisha agaciro (equivalence): To whom it may concern, Provisional certificates, Graduation certificates, Attestation de réussite, Attestation de non-délivrance de diplôme, À qui de droit n’izindi nyandiko zisa na zo.

  • Impamyabumenyi zose, dipolome n’indangamanota  zanditse mu rundi rurimi rutari Icyongereza cyangwa Igifaransa zigomba guhindurwa mu Cyongereza kandi zigashyirwaho icyemezo cyemewe (certification) n’ikigo cyatanze iyo mpamyabumenyi cyangwa n’uhagarariye igihugu cy’aho icyo kigo giherereye.

  • Iyo bigaragaye ko amakuru yatanzwe atari ay’ukuri cyangwa atizewe, HEC ifite uburenganzira bwo kudatanga icyemezo cy’inganyisha gaciro.

  • Ku rwego urwo ari rwo rwose rw’ubusabe, iyo bigaragaye ko amakuru atizewe, HEC ishobora no gutesha agaciro icyemezo cya inganyisha gaciro yari yaratanze.


Inyandiko zisabwa

  • Kopi y’impamyabumenyi ya nyuma yemejwe na noteri isabirwa inganyisha gaciro.

  • Kopi y’indangamanota (academic transcripts) zemejwe na noteri z’imyaka yose wize.

  • Kopi ya pasiporo (ku banyamahanga).



Niba impamyabumenyi yarabonetse binyuze mu kwiga kuri murandasi, cyangwa kwiga bikomatanije uhibereye n’iyakure, Shyiraho izi nyandiko zikurikira:

  • Icyemezo cy’uko ibizamini byahagarikiwe (proof of invigilation) gitangwa n’urwego rwemewe rucunga ibizamini, kigomba kugaragaza:

    • Icyemezo cy’uko ikigo cyatanze impamyabumenyi cyemewe ku mugaragaro (accreditation).

    • Icyemezo cy’uko porogaramu y’amasomo yo kuri murandasi cyangwa akomatanyije kwiga uhibereye cyangwa hifashishijwe iyakure  yemewe.

    • Kopi y’impamyabumenyi ya nyuma yemejwe na noteri (certificate/diploma/degree).

    • Kopi y’indanga manota zemejwe na noteri ku rwego wizeho.

    • Kopi ya pasiporo (ku banyamahanga).

Icyitonderwa: Dukurikije amategeko agenga amashuri makuru mu Rwanda, uburyo bwo gusuzuma abanyeshuri hifashishijwe proctor system ntibyemewe.

Niba ufite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD)Ugomba gutanga zimwe muri izi nyandiko bitewe n’ubwoko bwa PhD:

Niba ari PhD y’ubushakashatsi gusa (PhD by research), ohereza izi nyandiko

  • Ohereza linki  nibura y’inyandiko imwe y’ubushakashatsi yasohotse mu kinyamakuru cy’ubumenyi cyizewe (credible journal).

Niba ari PhD irimo amasomo (PhD by coursework)

  • Kopi y’indangamanota  ya PhD (PhD academic transcript) zemejwe na noteri kuri buri mwaka wose wize.


  • Igihe bitwara gutunganya n’igiciro


Igihe cyo gutunganya

Icyiciro 

igiciro


Iminsi 10 y’akazi igihe amakuru yose n’ibyangombwa byatanzwe n’ishuri ryatanze iyo mpamyabumenyi


Abasaba b’Abanyarwanda

60,000 RWF

Abasaba batari abanyarwanda ariko batuye mu Rwanda

174,283.2 RWF

Abatari abanyarwanda baba mu mahanga

120 USD


  • Amafaranga yose asabwa arimo ikiguzi cyose cyo gutunganya ubusabe. Nta yandi mafaranga y’inyongera azasabwa.

  • Iminsi 10 itangira kubarwa nyuma yo kwakira igisubizo giturutse ku kigo cyatanze impamyabumenyi.

Kurikiza izi ntambwe kugira ngo umenye uko wasabira umuntu iyi serivisi



Ibyitezwe nyuma yo kohereza ubusabe

  • Nyuma yo gusaba serivisi no kwishyura neza binyuze kuri IremboGov, Inama Nkuru y’Amashuri Makuru naza Kaminuza (HEC) yakira ubusabe.
  • Iyo ubusabe bumaze kwemezwa, usaba ahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili bumumenyesha ko icyemezo cye cyabonetse kandi ko ashobora kugikuramo (download) ku rubuga rwa IremboGov.

Byongeye kandi, niba usaba yashyizeho imeyili igihe yasabaga serivisi, icyemezo kizamwohererezwa kuri iyo imeyili.

Ku bindi bisobanuro cyangwa ubufasha, reba iyi nyandiko 



Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina