Iyi serivisi ifasha abaturage bafite isano yemewe cyangwa izwi n'umugororwa gusaba icyemezo cy'uko ari kugororerwa mu igororero runaka muri iki gihe.
Iyi serivisi itunganywa n’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS).
Kurikiza izi ntambwe kugira ngo wige uko wasaba iyi serivisi.
Icyitonderwa:
Imigereka isabwa iterwa n’isano hagati y’umugororwa n’uhagarariye umugororwa
Iyo uhagarariye umugororwa ari uwo bashakanye,icyemezo cyo kuba warashyingiwe kirakenerwa.
Iyo uhagarariye umugororwa ari umwana cyangwa umubyeyi,icyemezo cy’amavuko kirakenerwa.
Iyo uhagariye umugororwa ari umuvandimwe,umurera byemewe n’amategeko cyangwa uwo bafitanye isano wa bugufi,ibaruwa ituruka muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yemeza isano hagati y’usaba n’umugororwa izakenerwa.
Iyo uhagarariye umugororwa cyangwa umugororwa ari umunyamahanga,kopi ya pasiporo yongerwaho.
Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (C2….) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina