Uko wafasha usaba serivisi yo Kwemerera Ibitangazamakuru byo mu Mahanga gukorera mu Rwanda.

Iyi serivisi ifasha ibitangazamakuru byo mu mahanga (abanyarwanda bahagarariye ikinyamakuru cyo mu MahangaAbanyamukuru bo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba (EAC), n’abanyamakuru b’abanyamahanga) gusaba no kwishyura uruhushya rwo gukorera umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.

Iyi serivisi itangwa n’Urwego rw'Igihugu rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC) binyuze kuri IremboGov.

  • Abemerewe gusaba iyi serivisi:

    • Abanyarwanda bahagarariye ikinyamakuru cyo mu Mahanga

    • Abanyamukuru bo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba(EAC),

    • Abanyamakuru b’abanyamahanga.

  • Amakuru y’ingenzi mbere yo gusaba

  • Abanyarwanda bahagarariye ikinyamakuru cyo mu Mahanga bagomba kuba bafite nomero y’indangamuntu y’igihugu, naho abanyamakuru b’abanyamahanga bagomba kugira nomero za pasiporo.

  • Imigereka isabwa:

    • Ifoto ya pasiporo,

    • Fotokopi y’ikarita y’itangazamakuru cyangwa ikarita ya serivisi,

    • Ibaruwa isaba yanditswe n’inzu y’itangazamakuru.

Icyitonderwa: Imigereka yose igomba kuba iri mu bwoko bwa JPG kandi ntigomba kurenza 1000 KB.

  • Abasaba bagomba kugira nomero ya telefone ikora, aderesi emeyili ikora, cyangwa byombi.

  • Igihe cyo gutunganya dosiye n’igiciro cyo gusaba iyi serivisi

Icyiciro

Igiciro

Igihe cyo gutunganya dosiye

Abanyamakuru bo mu Rwanda & Abanyamakuru ba EAC

$30

Iminsi 3

Abanyamakuru b’abanyamahanga

$100

Iminsi 3

Uko wafasha usaba iyi serivisi

  1. Sura agent.irembohub.com  maze winjire muri konti yawe y’umu Ajenti.

  1. Manuka ahanditse Itangazamakuru, uhitemo “Kwemerera Ibitangazamakuru byo mu Mahanga gukorera mu Rwanda”.

  1. Hanyuma kanda kuri Saba kugira ngo utangire ubusabe.


  1. Soma witonze Amabwiriza yo gufata amashusho n’amajwi ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hanyuma ushyire akamenyetso mu gasanduku kemeza ko wemeye hanyuma ukande kuri Komeza kugira ngo ukomeze gusaba. Ubusabe bwawe ntibushobora gukomeza mu gihe utabyemeje muri kariya gasanduku.


  1. Andika Amakuru y’usaba n’amakuru y’uwo twahamagara. Amakuru y’usaba azaboneka kandi agaragazwe.

  1. Andika amakuru y’isosiyete/ikigo nk’uko bisabwa, uyashyireho neza witonze.

  1. Shyiramo amakuru y’umushinga.

  1. Andika amakuru y’aho uherereye n’uwavugana nawe mu Rwanda.

  1. Shyiramo amakuru y’ibikorwa wamuritse mbere.


  1. Shyiraho inyandiko zisabwa mu buryo n’ingano ikwiriye. Kanda kuri Komeza kugira ngo wohereze ubusabe bwawe.

  1. Genzura niba amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone cyangwa aderesi emeyili, ukande ku gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande ahanditse “Ohereza”.

  2. Usaba azahabwa Kode yo kwishyuriraho (88….). Hanyuma ukande ahanditse “Ishyura”.

  3. Usaba ahitamo uburyo bwo kwishyura. Kanda hano urebe andi makuru ku buryo bwo kwishyura.

  • Ibikurikira nyuma yo gutanga dosiye y’usaba

  • Nyuma yo gusaba no kwishyura neza binyuze kuri IremboGov, usaba azahabwa ubutumwa bugufi cyangwa imeyili yerekana ko kwishyura byagenze neza.

  • Dosiye yiwe izahita yoherezwa k’Urwego rw'Igihugu rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC) kugira ngo itunganywe.

  • Nyuma y’uko umukozi w’ Urwego rw'Igihugu rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC)  amaze gusuzuma no kwemeza, ikarita y’usaba ya e-Accreditation izoherezwa kuri imeyili yiwe.


Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina