Iyi serivisi ifasha abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo by'ubucuruzi kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) ku miryango myinshi icyarimwe. Iyi serivisi itangwa n'ikigo cy'ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).
Ibisabwa:
Nomero y'indangamuntu igihe usaba nk'umuntu ku giti cye.
Nomero iranga ubucuruzi (TIN) niba usaba nk'ikigo cy'ubucuruzi.
Kuri ONG,koperative n’amashyirahamwe ashingiye ku myemerere asabwa gutanga izina ryanditswe mu buryo bwemewe n’amategek0.
Urutonde rwa nomero zose z'indangamuntu z'abakuru b'imiryango.
Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Kurikiza aya mabwiriza yoroshye kugira ngo usabe ubwishingizi bw’ubuzima (Mituweli) - Gusabira abantu benshi.
Icyitonderwa:
Indangamuntu izo ari zo zose zitari zo zizakurwa muri dosiye nuramuka ukomeje udakosoye inyandiko yawe.
Genzura neza ko amakuru watanze ari ukuri, ushyiremo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili.kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri "Ohereza''.
Ni izihe ntambwe zikurikira gufungura dosiye?
Sisitemu nimara kugenzura indangamuntu no kubara igiteranyo cy'amafaranga, uzaba ushobora kumanura raporo.
Indangamuntu niziramuka zibonetse, buto ya ''Ishyura'' izagaragara, maze wemererwe gukomeza wishyure. Mu gihe nta ndangamuntu ziri zo zibonetse, ongera ugenzure neza inyandiko washyizemo.
Nomero ya dosiye izahita igaragara kugira ngo ubashe kuyikurikirana, hanyuma andi makuru agezweho uzayohererezwa mu butumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina