Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashyizeho serivisi igamije kongera umucyo mu mikorere, no korohereza abaturage gutanga ibirego cyangwa ibibazo byabo mu buryo bwihuse kandi bworoshye.
Iyi serivisi ifasha Abanyarwanda, Abanyamahanga n’impunzi gutanga ibirego cyangwa gusaba ubufasha binyuze kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) hifashishijwe urubuga rw’IremboGov.
Impamvu zatuma umuntu asaba iyi serivisi?
Gutanga ibibazo cyangwa ibirego bijyanye n’imikorere y’inzego z’ibanze kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Gusaba ubufasha cyangwa ubujyanama ku bibazo by’umuryango ndetse niby’umuturage ku giti cye.
Kugira ngo ibibazo byabo bisubizwe mu buryo bweruye kandi burimo umucyo.
Kuvugana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu atiriwe ajya ku biro.
Gutanga umusanzu mu kunoza imitangire ya serivisi no guteza imbere imiyoborere myiza.
Ibyo usaba agomba kumenya mbere yuko utajyira ubusabe.
Mbere yo gusaba iyi serivisi, usaba serivisi agomba kuba ufite kimwe muri ibi byangombwa bikurikira:
Indangamuntu Nyarwanda
Ikarita y’umunyamahanga
Indangampunzi
Pasiporo igifite agaciro
Usaba agomba kandi kuba ufite nomero ya telefone cyangwa aderesi ya imeyili ikora, kugira ngo abashe gukurikirana aho ubusabe bwe bugeze no kwakira ubutumwa bubwerekeye.
Intambwe zo Kwandikisha gutanga ikirego cy'umuturage
Sura agent.irembohub.com maze winjire muri konti yawe y’umu Ajenti.
Mu cyiciro cy’Imiyoborere, hitamo “Kwiyandikisha gutanga ikirego cy’umuturage”.
Hanyuma ukande kuri Saba kugira ngo utangire ubusabe bwawe.

Injiza imyirondoro y’usaba serivisi, uhitemo igitsina, hanyuma wuzuze amakuru ya telefone n’ubundi buryo twakoresha tubakeneye.
Wuzuze ibyerekeye ikirego ndetse n’aho ikibazo cyabereye.
Ohereza inyandiko cyangwa ifoto yose ishyigikira ikibazo watanze.
Emeza ko amakuru yose ari yo,hanyuma winjize nomero ya telefone na/ cyangwa emeyili, wemeze mu gasanduku k’amakuru, hanyuma ukande kuri Ohereza.
Usaba azahabwa nomero y’ubusabe (C……) ashobora gukoresha kugirango akurikirane aho ubusabe bwe bugeze.
N’iki Wakwitega nyuma yo kohereza ubusabe bwawe?
Nyuma yo kohereza ubusabe binyuze kuri IremboGov, usaba azahabwa ubutumwa bwemeza ko bwakiriwe, binyuze kuri SMS cyangwa emeyili.
Ikibazo cy’usaba nikimara gukemurwa, usaba azahamagarwa cyangwa yakire ubutumwa bwemeza ko igisubizo ku kibazo cye cyatanzwe.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina



